Print

Menya amakosa abakobwa bakunze gukora batabizi bikarakaza abasore bakundana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 May 2022 Yasuwe: 1125

Bimwe mu bintu abakobwa benshi bakunze gukora bishobora kubaviramo kwangiza urukundo rwabo batabizi.

1.Guhamagara buri kanya

Hari abakobwa bumva ko kwita ku basore bakundana ari ukubahamagara kenshi cyane, waba uri mu kazi, waba uri mu nama, waba uri kurya, waba uri kuruhuka, waba uryamye, waba uri muri siporo…ukabona aguhamagaye kenshi. Ibi birakaza cyane umuhungu akumva ko nta bwinyagamburiro afite, mu gihe umukobwa we aba yumva ari gukora ibintu byiza rwose ntaba agamije kurakaza cyangwa kubangamira umukunzi we.

2. Kuvuga ku basore bakundanye

Ni kenshi usanga umukobwa mu biganiro agirana n’umuhungu bakundana akunda kuzanamo abasore bakundanye, ibi bishengura cyane uwo musore bari gukundana kuko ashobora kubifata nko gusuzugurwa cyangwa kugereranwa n’abo bandi. Nyamara ugasanga umukobwa atabikorera gushaka kukubabaza cyangwa gushaka gusubira kuri uwo batandukanye, ahubwo aba yumva ari ibiganiro bisanzwe cyangwa byoroheje akakubabaza atabigambiriye.

3. Kutigirira icyizere

Umuhungu ukunda umukobwa agerageza kumubwira uko amubona, niba asa neza cyangwa yambaye neza akabimubwira, bishengura cyane umuhungu iyo umukobwa atabyemeye nk’ukuri cyangwa ngo wiyizere niba akubwiye ko uri mwiza cyangwa wambaye neza ubyemere uko biri kandi ubyishimire unamushimire ku byo akubwiye.

4.Kwirakaza bya hato na hato

Bamwe mu bakobwa usanga hari ubwo iyo ashaka kwitabwaho cyane ahinduka uko yari ameze agaceceka cyangwa akirakaza rwose ku bintu bigaragara ko ari amafuti. Ibi bibangamira ndetse bikababaza umuhungu bakundana nyamara umukobwa we atabikoreye kumurakaza, ahubwo yabikoze ngo yitabweho cyane kurushaho.