Print

Karongi: Umunyeshuri wa IPRC yatwawe n’amazi ubwo yajyaga koga mu Kivu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 May 2022 Yasuwe: 1461

Byabereye mu Murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022. Umurambo warohowe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko uyu musore yari yajyanye na bagenzi be koga.

Rugira Jean Claude, umunyeshuri w’imyaka 23 wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Karongi niwe witabye Imana nyuma yo kurohama mu Kiyaga cya Kivu ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga.

Nyakwigendera Rugura Jean Claude yigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga (Automobile Technology), muri IPRC Karongi, akaba avuka mu karere ka Nyaruguru.