Nyuma y’uko umuherwe Elon Musk yegukanye imigabane yose y’urubuga rwa Twitter ku kayabo ka miliyari 44 z’amadorari , yanzuye ko agiye kugarura uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump umaze igihe yarambuwe uburenganzira rwo kurukoresha.
Uyu muherwe yatangarije itangazamakuru ko twitter ikwiriye kwirinda gusiba inyandiko z’abantu no kubahagarika igihe kirekire, agira ati : “Twitter ikwiye kwitonda mu bijyanye no gusiba inyandiko no kubuza abantu igihe kirekire. Ntabwo mbona ko byari byiza guhagarika Donald Trump, ntekereza ko atari byo.”
Umuyobozi mukuru wa Tesla mu kiganiro na Financial Times yavuze ko icyemezo cyo kubuza Trump ari ’icyemezo kibi mu mico’.
Refe: Financial Times