Print

Huye: Uwasambanyije Umwana yavuze ko yabitewe n’amadayimoni na Primus 2

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 May 2022 Yasuwe: 897

Umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Umwana cyabereye mu Mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura,Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko uyu mugabo ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, yakoze iki cyaha akekwaho ku manywa y’ihangu saa yine z’amanywa tariki 28 Mata 2022.

Mu nkuru dukesha RadioTv10 umwana w’imyaka irindwi (7) ukekwaho gusambanywa n’uyu mugabo, yavuze ko yamusambanyirije mu nzu yarimo imbago iherereye muri aka gace.

Uyu mugabo yiyemerera ko yasambanyije uyu mwana ariko akavuga ko yabitewe n’amadayimoni yari yamuhanzeho ndetse n’ubusinzi bw’amacupa abiri ya Primus yari yanyoye.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ukekwaho gusambanya umwana yakabereye umwuzukuru, yemera kandi ko yamusambanyije nyuma yo kumukura mu bandi bana aho bariho bakina.

Biravugwa ko Uyu mugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, yari yaranahamijwe icyaha cya Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka icyenda (9).