Print

Senegal izaha abaturage bayo Amafaranga yo kwikura mu bukene batewe na Covid

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 May 2022 Yasuwe: 522

Perezida wa Senegal, Macky Sall kuri uyu wa kabiri yatangaje ko agiye guha amafaranga imiryango y’abanyagihugu biwe babarirwa mu cyakabiri cya miliyoni.

Aya mafaranga azabafasha mu bihe by’ubukene barimo byatewe n’intambara ibera muri Ukraine ndetse n’ikiza cya Covid-19.

Perezida Macky Sall yemeye kuzaha imiryango 542.956 amafaranga angana na miriyaridi 43.4 z’ama CFA, n’ukuvuga imiriyoni 70 z’amadolari.

Buri muryango uzahabwa ibihumbi 80.000 by’ama CFA, azabafasha kugura ibiribwa no kwishyurira abana babo amashuri.

Kuva Uburusiya buteye Ukraine mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, ibiciro by’igitoro hamwe n’ibiribwa cyane cyane ibyo mu bwoko bw’imbuto ku masoko mpuzamahanga. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bihugu bisanzwe bikennye nka Senegal.

Umuyobozi wa banki y’isi muri Senegal, Nathan Belete, yavuze ko aya mafaranga azava mu migambi y’iterambere ifashwa n’iyo banki muri Senegal, ayandi akazatangwa n’ibihugu nk’Ubudagi, n’Ubwongereza.