Print

US: Umugenzi ’utazi ibyo gutwara indege" yayimanuye ubwo umupilote yari yataye ubwenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2022 Yasuwe: 1652

Imbuga z’amakuru muri Florida ziri gushakisha umugenzi witwa Darren Harrison wururukije indege wenyine nyuma y’uko umupilote arwaye agata ubwenge.

Uwo mugabo amajwi ye yumvikanye mu bubiko bw’amakuru y’ingendo abwira abagenzura ikibuga cy’indege ko "nta gitekerezo afite cy’uko bahagarika indege".

Umugenzuzi w’ingendo z’indege kandi wigishije abapilote bashya yamuyoboye uko ayururutsa ku kibuga mpuzamahanga cya Palm Beach kuwa kabiri.

Birangiye bombi bahise bahurira mu muhanda w’indege barahoberana, ariko bivugwa ko batibwiranye.

Harrison yumvikanye abwira abagenzura indege ati: "Mfite ikibazo gikomeye hano. Umupilote wanjye yataye ubwenge."

Icyo gihe indege yari ku butumburuke bwa 2,7 Km.

Abajijwe aho baherereye, yarasubije ati: "Nta n’igitekerezo mfite." Yasubije gusa ko arimo areba umwaro wa Florida imbere ye.

Ucunga ingendo z’indege yarambwiye ati: "Gumisha hamwe amababa y’indege ubundi ugerageze gukurikira umwaro, ujya mu majyaruguru cyangwa mu majyepfo. Turi kugerageza kugushaka."

Ahantu hamwe yagize ati: "Simbasha no kubona ’tableau’ inyereka amakuru y’urugendo. Mwebwe mufite amakuru kuri ibyo?"

Yongeraho ati: "Nta gitekerezo mfite cy’uko bahagarika indege, nta kintu na kimwe nzi gukora."

Robert Morgan, ugenzura ingendo z’indege ku kibuga cya Palm Beach yari mu karuhuko ubwo uwo bakorana yazaga kumubwira uko bimeze.

Morgan umaze igihe kinini mu kuyobora indege n’imyaka irenga 20 mu kwigisha kuyitwara, ntabwo aratwara indege ya moteri imwe muri ubu bwoko - Cessna 208 - ariko yabashije gukoresha ikarita yerekana ikizuru cy’iyi ndege aha amabwiriza uriya mugenzi.

Yabwiye WPBF-TV ati: "Nari nzi gusa ko irimo kuguruka nk’izindi ndege zose. Nari nzi kandi ko ngomba kumufasha gutuza, nkamwereka umuhanda w’indege nkanamubwira uko agabanya ingufu maze akabasha kuyururutsa."

Mu majwi yafashwe, Morgan yumvikana yigisha uyu mugabo "kwigiza imbere ibifashi bitwara indege kandi akamanuka buhoro buhoro" uko agenda yegera aho igwa.

Morgan ati: "Mbere y’uko mbimenya, yarambwiye ati ’nageze hasi. Iki kintu ndakizimya nte?’".

Nyuma uyu mugenzi na Morgan bahise bahurira hasi ku muhanda w’indege, barahoberana banafata ifoto.

Ariko muri ibyo byishimo Morgan ntiyigeze abaza uwo mugabo izina, nk’uko umunyamakuru wa WPBF yabibwiye BBC kuwa gatatu.

Izina rye kandi ntabwo ryigeze rifatwa mu biganiro mu majwi ya radio

Morgan yabwiye CNN ati: "Numvaga ngiye nko kurira, byari igihe cy’amarangamutima. Yambwiye gusa ko ashaka kujya iwe kureba umugore we utwite...Byari na byiza kurushaho.

"Mu maso yanjye yari intwari, naho njyewe nakoraga akazi kanjye gusa."

Nyuma y’uko iyi ndege igeze hasi, Morgan yumvikana mu majwi ashimagiza uyu mugenzi udasanzwe ku bandi bapilote.

Yabwiye umupilote witeguraga guhagurutsa indege ati: "Ubonye ko abagenzi babiri bururukije iriya ndege!"

Umupilote aramusubiza ati: "Uravuze ngo abagenzi nibo bururukije iriya ndege? Ohh Mana yanjye. Bakoze akazi keza."

Mu butegetsi bw’ikigo gishinzwe indege bavuze ko iyo ari indege bwite yanditse ku muntu wo muri leta ya Connecticut.

Yari imaze nk’isaha ihagurutse i Marsh Harbour muri Bahamas, nk’uko ikigo gikurikirana ingendo z’indege FlightAware kibivuga.

Umupilote wari utwaye iyi ndege yajyanywe ku bitaro n’ikipe y’abatabazi bo ku kibuga cy’indege. Amazina ye n’uko amerewe ntabwo byatangajwe.

BBC


Comments

Eugene 12 May 2022

Imana yakoze ibitangaza.
Ishimwe.