Bad Rama wabaye mu itsinda rya Hot Side abinyujije kuri Instagram yagize ati “Mwaramutse, uyu muvandimwe mwita Kagame, niryo zina twamwitaga. Twarabanye, twarararanye ku buriri, twarabyinanye, twatigitanye imihanda twubaka ibi mubona aka kanya. Aya makuba cyangwa ibyago arimo hari ijambo riri kumbwira kumusengera, afite ibyo akurikiranyweho ariko nk’inshuti ze twamusengera. Kid Imana ibane nawe.”
Rafiki ari nawe winjije Prince Kid muri Hot Side nawe yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yihanganisha uyu musore. Ati “Imana ibigufashemo muvandimwe, twarabanye muri Hot Side. Ndabizi uri umuntu mwiza.”
Mu kiganiro n’Igihe Kamichi yihanganishije Prince Kid babanye ati"Ati “Mu ijambo rimwe, navuga ngo niyihangane kandi ntiyihebe ngo yumve ko ari wenyine.”
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorwe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.