Print

Wa mukobwa wabwiwe ko ari mubi yakorewe ibirori by’isabukuru n’ibyamamare bya hano mu Rwanda(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 May 2022 Yasuwe: 4991

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2022 ari nawo munsi nyirizina Clarisse Umuhoza yaboneyeho izuba witabirwa n’ibyamamare bitandukanye barimo Aline Gahongayire, Rubangura umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Anet Murava umuramyi ukunzwe cyane,Umunyamakuru Chita ari nawe wayoboye uwo muhango, Umunyamakuru Murungi Sabin ari nawe watumye Umuhoza Clarisse, Sandra umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda,Bishop Gafaranga,ndetse n’abandi benshi batandukanye bakozweho n’inkuru ya Clarisse.

Abitabiriye ibi birori buri wese yafashe umwanya bamugenera ubutumwa bw’ihumure ndetse bamwibutsa ko ari ikiremwa k’Imana kandi ko ari mwiza.

Gafaranga yashimiye Sabin wabahuje avuga ko agerageza guhuza abantu atagendeye kubakomeye ndetse n’aboroheje abarebaho.

Aline Gahongayire mbere na mbere yashimiye abise Clarisse ko ari mubi kuko batumye bahura kandi bagatuma babona ubwiza bwe mu magambo yamubwiye yagize ati" Uri mwiza cyane ndashaka ko uyu munsi ibyakuvuzweho byose ubifata nk’amateka uko dukata umutsima turakata ububi bwose hanyuma turye ubwiza.

Aline yakomeje avuga ko akwiye kwishimira ko ariho kuko ariko gaciro ka mbere amusaba kwibwira ko ari mwiza ati uyu munsi twakuzaniye urukundo ariko wowe niwowe ugomba kwiremamo uwo ugomba kuba we.

Clarisse yashimiye abantu bose bamubaye hafi kuva agikora ikiganiro avuga ko ari umugisha kuri we kuba yarungutse abantu ndetse nawe akabohoka abifuriza umugisha mu magambo yagizi ati" Ku munsi w’amakuba Uwiteka azabibukire imirimo yanyu".