Print

Umutoza wa Rayon Sports yahishuye impamvu yatumye ashaka gukozanyaho na Adil Mohamed

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2022 Yasuwe: 894

Kuri uyu wa Gatatu,APR FC na Rayon Sports zeretse abanyarwanda umupira uri ku rwego rwo hasi ariko ubushyamirane bw’abatoza bazo nibwo bwabaye inkuru nyamukuru nyuma y’aho.

Ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yasifuraga ko umukino urangiye, abatoza b’impande zombi; Jorge Manuel da Silva Paixão Santos wa Rayon Sports na Erradi Adil Mohammed wa APR FC, bashyamiranye hafi yo gukozanyaho, biba ngombwa ko bakizwa n’abari hafi.

Aba batoza bombi bagaragaye baganira ariko mu kanya nkako guhumbya ibyari ibiganiro bihinduka intambara aho buri wese yiyakaga abamwungirije ngo ajye guha isomo mugenzi we.

Umutoza wa Rayon Sports yemeye icyaha cyo gushotora mugenzi we wa APR FC ariko anenga amagambo yabwiwe ari nayo yamusembuye

Yagize ati “Rimwe na rimwe mu mukino ntakaza umwanya wanjye kubera ko njya gukina kandi ntashobora gukina, nakoreye ikosa mu rubuga rwa APR FC, nasabye imbabazi nyuma Adil ararakara mubwira gutuza kuko njye nubaha abantu, ambwira ibintu ntabasha kumva, ngo ndi umutoza, ndi umutoza, nanjye ndatekereza ko ndi umutoza, ndi umutoza wo ku rwego rwa UEFA Pro.”

“Nanjye mfite ibikombe aho natoje, sinzi impamvu yambwiraga ibikombe, nta kintu ndatsindira hano mu Rwanda ariko nziko iki gikombe nzagitwarana na Rayon kandi biba bitandukanye iyo utwaye igikombe na Rayon Sports ugitwaye APR FC.”

Yakomeje avuga ko yubaha Adil kandi na we amwubaha, icyabaye kikaba ari ukutumvikana gusa nta kindi kibazo bafitanye.

Ati “Nubaha Adil, Adil aranyubaha (…) ntimukine ikinamico, nta kibazo kiri hagati yanjye na Adil, arashaka gutsinda nanjye ndashaka gutsinda.“

Kuwa Kane w’icyumweru gitaha nibwo aba batoza bazahurira mu mukino wo kwishyura wa 1/2,aho ikipe izatsinda izagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.