Print

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka umukobwa wagukunze ariko akabura aho ahera abikubwira

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 May 2022 Yasuwe: 1214

Bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka ko umukobwa yagukunze ahubwo yabuze aho ahera abivuga.

1. Akugira Inama z’Ubuzima

Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe mu

2. Agusaba ko musohokana

Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana , mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza , nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine .

3. Azakubwira ko Akunda Imico Yawe

Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe azaba akubwiye ko agukunda. Nibwo buryo bwe bwo kuvuga ko agukunda

4. Agerageza kugusetsa no kugusekera

Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka.

5. Ibimenyetso by’umubiri

Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.