Bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka ko umukobwa yagukunze ahubwo yabuze aho ahera abivuga.
1. Akugira Inama z’Ubuzima
Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe mu
2. Agusaba ko musohokana
Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana , mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza , nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine .
3. Azakubwira ko Akunda Imico Yawe
Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe azaba akubwiye ko agukunda. Nibwo buryo bwe bwo kuvuga ko agukunda
4. Agerageza kugusetsa no kugusekera
Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka.
5. Ibimenyetso by’umubiri
Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.