Print

Urutonde rw’abanyarwandazi 10 bakina firime nyarwanda bakunzwe kurusha abandi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 May 2022 Yasuwe: 4452

Sinema nyarwanda imaze gutera imbere ku buryo bugaragara bitewe n’umubare w’abashya binjira muri uyu mwuga ndetse na filime shya zigenda zisohoka umunsi ku wundi n’uko zakirwa na rubanda.Ibi bituma babandi bazikinamo bagira igikundiro, bitewe n’uko bagaragara biyambitse ishusho y’umuntu baba basabwe gukina n’ubayobora.

Twateguye urutonde rw’abakinnyi b’igitsinagore bakunzwe cyane hano mu Rwanda kurusha abandi mu mwaka wa 2021-2022.
Umwanditsi w’UMURYANGO yagendeye ku bitekerezo bitangwa filime bakinamo ziba zasohotse ndetse ko ku mubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Instagram.

1.Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)
Bahavu Jeannette Usanase wamamaye nka Diane muri Cinema nyarwanda ni umukobwa w’umunyarwandakazi umaze gukina filime enye zirimo: Umuziranenge aho yakinnye yitwa Jasmine, Ca inkoni izamba yakinnyemo yitwa Mimi, City Maid akinamo yitwa Diane ndetse na Impanga yakinnyemo yitwa Kami, ikaba ari na filime ye bwite. Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016, yanagaragaye mu ndirimo ya Social Mula yitwa Ku ndunduro.

Bahavu Jeannette wubatse izina muri Sinema nyarwanda yakoze ubukwe na Ndayikingurukiye Fleury kuri ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.

2.Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)

Niyomubyeyi Noella Gentille ukina muri Filime z’uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, ni umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime “Seburikoko” itambuka kuri televiziyo y’igihugu.
Mubiganiro bitandukanye yagiye agirana na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Youtube wasangaga imitwe y’inkuru igarukamo ijambo “wa mukobwa w’Ikibuno” bakabyandika kubera imiterere ye.

Filme y’uruhererekane “Papa Sava” ni imwe muzamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa n’abasaga 35,216 ku rubuga rwa Instagram.


3. Uwimpundu sandrie (Rufonsina Umuturanyi)

Abenshi mwamunye mu mwaka wa 2020 ariko siwo yatangiriyemo gukina filime, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2009.

Iyo asobanura inzira y’urugendo rwe yumvikana nk’inzira igoranye kuva muri uwo mwaka atangiye akaza kumenyekana muri za 2019-2020.

Yamenyekanye muri filime nka Seburikoko, Papa Sava, Nyirankotse ndetse na Umuturanyi yamugize ikirangirire.

Iyi filime ayigaragaramo ari umukobwa w’umugoyikazi uba ukundana n’umusore w’i kigali bikamugora kwisanga mu buzima bw’abanyamujyi mu gihe yasuye umukunzi we.

4.Mukayizere Djalia (kecapu Bamenya Series)

Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime ya bamenya yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime “Ntahezahisi”.

Yaje gukomereza mu zindi filime zitandukanye ariko izina rye rikiri hasi, bimusaba kuza muri filime “Bamenya” yamugize icyamamare dore ko ari nayo yakuyemo izina Kecapu.

Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 25.5K.

6. Munezero Aline (BijouxBamenya Series)


Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk’umwuga mu mwaka wa 2016.

Amaze gukina muri filime nyinshi harimo nka: Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid, Bamenya, Impamvu n’izindi.

Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 149k.

7. Bazongere Rosie (Citymaid)

Azwi muri filime zitandukanye harimo nka Citymaid, Papa Sava, Impanga, Hustle ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n’izindi nyinshi.

Ni umukobwa wazamuye amarangamutima ya benshi ku bw’inkuru y’ubuzima bugoye yanyuze yaje no kumubera inzira imwinjiza mu miryango ya sinema nyarwanda.

Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 270k.

8. Umunyana Amalisa Nido (Mama sava muri Papa Sava)

Mana Sava yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Nyuma yaje gutangirana na filime Papa Sava ari nayo yakuyemo izina Mama Sava dore ko akina ari umugore wa Papa Sava.

9.Ingabire_Pascaline

Ingabire Pascaline n’umwe mubanyarwandakazi bakunzwe muri sinema nyarwanda , aho yakunzwe ku izina rya Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n’ubundi , usibye iyo firime yakinnyemo kandi hari niye bwite yakinnyemo yitwa “Inzozi Series “ yitwa Mukaneza .


Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 47.7

10. Laura Musanase (Nikuze Citymaid)
Laura Musanase yamenyekanye muri filime ya Citymaid dore ko ari nayo filime imwe rukumbi kugeza ubu amaze gukinamo.

Yatangiye ari umukozi wa mu rugo kubw’ubuzima bushaririye aza ni kwisanga mu mwuga w’uburya. Agaragara nk’umukobwa ufite agahinda kenshi mu gihe akina, ibi byatumye yigwizaho abafana ahanini abo yakinaga ubuzima buhuye n’ubwabo.

Ntakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane dore ko ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho amafoto 9 ku bantu 29.4k bamukurikira.