Print

DRC : Abagera kuri 400 basizwe iheruheru n’imvura ikabije

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 12 May 2022 Yasuwe: 218

Imibare igaragaza ko imvura yaraye iguye muri kivu y’amajyaruguru muri Repuburika Iharanira denokarasi ya Congo yahitanye amazu asaga 40 n’ibikorwa remezo rusange bisaga 10 birangirika bikomeye .

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’abikorera muri kambou , , Germain Kakule,yatangaje ko abantu 391 ubu badafite aho baking umusaya kubera icyo kiza cy’imvura.

Muburyo busa no gutakamba, uyu muyobozi yavuze ko ikibabaje cyane ari uburyo kuva imvura yagwa igasiga hanze imiryango isaga 400 yewe n’amashuri agasenyuka, ubu abagezweho n’izo ngaruka babayeho nabi mu miryango yabakiriye.

Ikibabaje kurushaho n’uko kugeza ubu nta muryango n’umwe wita ku mbabare wari watera intambwe n’imwe yo gutabara amagana y’abaturage bari mu kaga mu majyaruguru ya Congo, yemwe habe na Leta y’igihugu.

Germains Kakule yongereye ho ko ubu abanyeshuri bari kwiga mu buryo bugoranye cyane ko bari mu minsi yanyuma yo gusoza umwaka w’amashuri wa 2021-2022.