Print

Umuraperi Ludacris yigeneye impano y’indege kubera kubona impamyabumenyi ya Kaminuza (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 May 2022 Yasuwe: 543

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022 umuraperi ukunzwe cyane Ludacris yagaragaje ko yigeneye impano y’indege ye bwite Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y’ikirenga muri Kaminuza.

Mu ntangiro z’uku kwezi Ludacris ubwo yahabwaga impamyabumenyi ye yagaragaje ko ari umunsi yari ategereje ndetse avuga ko ari umwe mu minsi yishimiye mu buzima bwe.

Mu magambo yavuze yagize ati"Mfite umwenda ukomeye muri kaminuza ya Leta ya Jeworujiya kuko yamfashije kugera ku ku nzozi zanjye." Ati: “Ababyeyi bacu bashingiye ku byifuzo byacu badufasha kubona ibisubizo by’ibyo twifuzaga. Hamwe rero n’amateka akomeye yo kuba indashyikirwa byongeye kuba uruhare rukomeye ku buzima bwange".

Inshuti z’uyu muhanzi zitandukanye zamugaragarije ko zishimiye cyane intambwe yateye mu butumwa zagiye zinyuza mu bitekerezo.

View this post on Instagram

A post shared by Ludacris (@ludacris)