Print

Nyuma y’iminsi ikiganiro ’urukiko rw’ubujurire’ gihagaze kigiye gusubukurwa n’umunyamakuru Muramira Regis

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 May 2022 Yasuwe: 1010

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu munyamakuru arimo asinya ari kumwe n’umuyobozi w’iyi Radio akaba n’umuyobozi w’ikiganiro cy’imikino, Sam Karenzi.

Muramira Regis yakoreye werekeje kuri Fine Fm yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umucyo Radio, Radio1, BTN TV na City Radio yari amazeho imyaka 10.

Amakuru dukura ku Isimbi n’uko ntagihindutse uyu munyamakuru azatangira gukora kuri uyu wa mbere akaba ari nabwo iki kiganiro kizasubukurwa aho agiye gusimbura Kalisa Bruno Taifa uherutse kujya gutura muri USA n’umuryango we.

Kuwa 22 Mata nibwo ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cyaherukaga gutambuka, nyuma iyi Radio yatangaje ko cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho kizagaruka mu minsi ya vuba, bivugwa ko byatewe n’abanyamakuru bakoraga muri iki kiganiro bari bagiye kugenda barimo Taifa wagiye ndetse na Horaho Axel uteganya kujya muri Amerika nyuma y’ubukwe bwe buzaba muri Kamena 2022.