Print

Uburusiya bwatangaje ko bugiye gufatira Finland ibihano nyuma y’umwanzuro ugayitse yafashe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 May 2022 Yasuwe: 725

Uburusiya bwatangaje ko bizaba ngombwa ko bufata "intambwe zo kwihimura" ku muturanyi wabwo Finland ushaka kwinjira muri OTAN.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga rivuga ko biriya bizazambya bikomeye imibanire yabo, umutekano, n’amahoro mu majyaruguru y’Uburayi.

Kuwa kane, abategetsi ba Finland batangaje ko bashaka kwinjira muri ririya shyirahamwe ryo gutabarana "nta gutinda".

Ni nyuma y’uko abatuye iki gihugu benshi ubu bashyigikiye ko kujya muri OTAN nyuma y’uko Uburusiya buteye Ukraine.

Finland isangiye n’Uburusiya umupaka wa 1,300km, yari yaranze kwinjira muri NATO yirinda guserera n’umuturanyi w’iburasirazuba.

Ku cyumweru, Finland izatangaza kumugaragaro icyemezo cyayo nyuma y’uko cyigwa n’inteko ishingamategeko n’abandi bategetsi bakuru.

Suwede nayo yavuze ko kuri uwo munsi ari bwo izatangaza icyemezo cyayo.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yavuze ko yizeye ko kwemera Suwede na Finland nk’abanyamuryango "bizihuta".

Ibiro White House byatangaje ko Amerika izashyigikira ubusabe bw’ibi bihugu nibibutanga.

Itangazo ry’Uburusiya (riri mu Kirusiya) rivuga ko ibyo Finland irimo gukora ari "impinduka y’ubuhezanguni kuri politiki yabo mpuzamahanga".

Rigira riti: "Kujya muri NATO kwa Finland bizazambya bikomeye umubano w’ibihugu byombi n’amahoro n’umutekano mu karere k’amajyaruguru y’Uburayi.

"Bizaba ngombwa ko Uburusiya bufata intambwe zo kwihimura, za gisirikare n’iz’ubundi buryo, kugira ngo ihashye ibiteye impungenge ku mutekano wabwo bizava muri ibi."

Dmitry Polyansky uhagarariye Uburusiya muri ONU yatangaje ko Suwede na Finland bishobora kwibasirwa n’Uburusiya mu gihe bigiye muri OTAN, nk’uko ibiro ntaramakuru Ria byo mu Burusiya bibivuga.

Abategetsi ba Finland bo kuwa kane bavuze ko bizeye ko kujya muri OTAN "bizaha ingufu umutekano" wayo kandi bigakomeza igisirikare cyabo.

Perezida Sauli Niinisto na Minisitiri w’intebe Sanna Marin babwiye abanyamakuru ko ibi igihugu cyabo kibitewe n’impungenge zavuye ku buryo Uburusiya bwateye Ukraine.

Sauli avuga ku Burusiya yagize ati: "Kujya muri OTAN ntawe bigamije kurwanya. Nimwe mwabiteye. Nimurebe mu ndorerwamo."

Ikusanyabitekerezo ryo mu cyumweru gishize ryerekanye ko abatuye Finland bagera kuri 76% bashaka ko iki gihugu kijya muri OTAN, impinduka zabaye vuba vuba.

Finland na URSS byari ku mpande zihanganye mu ntambara ya kabiri y’isi, ubwo kandi Finland yigarurirwaga n’igitero cy’abasoviyeti mu 1939-40.

Mu masezerano y’amahoro Finland yemeye guha abasoviyeti 10% by’ubutaka bwayo kandi ikabaho nta ruhande ibogamiye mu ntambara y’ubutita.

Kwinjira muri NATO byahita bikuba inshuro zirenze ebyiri uburebure bw’umupaka Uburusiya bufitanye n’iryo shyirahamwe ryo gutabarana mu bya gisirikare. Suwede yo nta mupaka ifitanye n’Uburusiya.