Print

Clarisse Karasira yahishuye ko agiye gusohora indirimbo yahimbiye umwana atwite

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 May 2022 Yasuwe: 766

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane mu ndirimbo za gakondo zagiye zikundwa hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , ndetse urimo uritegura kwibaruka imfura ye yateguje abakunzi be indirimbo yahimbiye umwana atwite yise » umwuzukuru w’Imana n’Igihugu ».

Ku wa 11 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye y’umuhungu n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.

Icyo gihe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, ko yitegura kwibaruka umwuzukuru w’Imana n’Igihugu. Ni mu gihe we asanzwe avuga ko ari ‘umukobwa w’Imana n’igihugu’.

Mu byishimo byinshi yanditse agira ati “Umugisha, umugisha. Umutware Bayo I [Umugabo we] yantumye kumenyesha utwana turi amaguru ngo tubwire imisozi n’imidugudu y’abacu yose ko twitegura kwakira Igikomangoma, Umwuzukuru w’Imana n’igihugu. Ni mwikoranye amashimwe n’amasengesho, impundu n’ikoobe Uzabaha ukwanda araje!"

Mu butumwa yanyujije kuruta rwa rwa instagram muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yagize ati » Umwuzukuru w’Imana n’igihugu yanjyanye mu nganzo aho yibereye iyo, mpimba indirimbo nshya izasohoka kuwa mbere. Ntimuzayicikwe, mbifuriza ibyiza.”.

View this post on Instagram

A post shared by Clarisse Karasira (@karasiraclarisse)

Clarisse aheruka kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Leta ya Maine ku ya 7 Ugushyingo 2021 ,aho umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie asanzwe atuye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi 2021.