Print

Umunyeshuri w’Umukristo yishwe na bagenzi be b’Abayisilamu ashinjwa gutuka Muhamadi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2022 Yasuwe: 5000

Ku wa kane, tariki ya 12 Gicurasi, abapolisi bavuze ko abanyeshuri b’abayisilamu bo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya bateye amabuye umunyeshuri w’umukirisitu hanyuma batwika umubiri we nyuma yo kumushinja ko yatutse intumwa Muhamadi.

Ibi byabereye muri Leta ya Sokoto, aho Sharia ikoreshwa kimwe n’amategeko rusange, kimwe nk’izindi ntara zo mu majyaruguru ya Nijeriya.

nkuko byatangajwe na Sanusi Abubakar, Umuvugizi wa polisi ya Sokoto, abanyeshuri benshi bo mu ishuri rya Shehu-Shagari bararakaye nyuma yo gusoma igitekerezo cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyeshuri w’umukristu witwa Deborah Samuel bavuga ko kibabaje kandi cyibasira Intumwa Muhamadi.

Umuvugizi yongeyeho ati: "Abanyeshuri bamuvanye ku gahato mu cyumba yari yashyizwemo mu kumucungira umutekano n’abashinzwe uburezi, baramwica barangije btwika inyubako."

Yavuze ko abantu babiri bakekwaho icyaha batawe muri yombi.

Umunyeshuri wavuzwe izina rye rimwe rya Babangida, yavuze ko uyu munyeshuri yohereje "igitekerezo kibabaje mu itsinda ry’abanyeshuri kuri WhatsApp abantu bose babonye".

Yongeyeho ati: "Abanyeshuri b’Abayisilamu kuri iryo shuri, bararakaye cyane nyuma yo kubona ubwo butumwa, baraterana baramukubita kugeza apfuye".

Amashusho yerekanwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uyu munyeshuri wapfuye, yambaye umwenda w’iroza, aryamye yubamye hagati y’amabuye menshi yatewe n’aba bagenzi be.

Iyi videwo kandi yerekana imbaga y’abantu ikubita umurambo inavuza induru ngo « Allah Akbar », mbere yo guteranya amapine baramutwika.

Polisi yavuze ko abantu bose bagaragaye muri ayo mashusho batawe muri yombi ndetse hategetswe ko iri shuri rifungwa.

Amategeko ya Sharia yubahirizwa muri leta 12 za Nigeria guhera mu mwaka wa 2000.