Print

Kaminuza ya UTAB yahagaritse amarushanwa y’ubwiza

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 May 2022 Yasuwe: 1061

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) yahagaritse irushanwa ry’ubwiza ryari rusanzwe rihabera nyuma y’umwuka mubi umaze Iminsi ugarara mu mu irushanwa rya Miss Rwanda, ryanatumye umwe mubayobozi bayo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid atabwa muri yombi.

Uwamariya Sylivie ushinzwe itumanaho muri iyi Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iri rushanwa ryahagaritswe muri iyi kaminuza.

Yagize ati “Irushanwa rimaze igihe ryarahagaritswe. Hacyaduka ibibazo muri Miss Rwanda, Ubuyobozi bwa Kaminuza bwasabye ubuyobozi bw’abanyeshuri guhagarika irya Miss UTAB kuko ayo marushanwa yari atangiye kugaragaza isura mbi.”

Uwamariya avuga ko mu by’ukuri ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwasabye ko irushanwa ryayitegurwagamo riba rihagaze, hakazarebwa niba ryasubukurwa bitewe n’aho isura y’aya marushanwa igana.

Abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga bakomeje kwakira ubutumwa buvuga ko hari umukozi w’iyi Kaminuza witwa Tuyishimire Emmanuel watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss UTAB yitwaje ko ari mu bavuga rikijyana mu kigo, bityo akabizeza ko azabafasha kwegukana ikamba.

Uwamariya yavuze ko aya makuru ari ibihuha byahimbwe n’umwe mu banyeshuri babo wiyitiriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB agatangaza aya makuru.

Ati “Ni amakuru y’ibihuha, twamenye ko ari umunyeshuri wa hano wakwirakwije iki gihuha ahimbye ubu butumwa, twaje gukurikirana dusanga ni ibintu asanzwe akora afatanyije n’inshuti ye. Ni ibintu byadutangaje kuko uyu musore ari mushya muri UTAB nta n’igihe arahamara, ariko ibyavuzwe byo rwose sibyo.”

Inkuru ya IGIHE


Comments

niyomurinzi olive 13 May 2022

Nizereko uwo watangaje rumours agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe