Print

U Rwanda na Uganda bateye indi ntambwe ishimangira ubwiyunge

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 May 2022 Yasuwe: 1614

Nyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paulo Kagame muri Uganda akakirwa na mugenzi we Museveni Yoweri, ahakurikiyeho imikoranire yahafi y’inzego z’umutekano.

Indi ntambwe yatewe, n’iy’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi werkeje muri Uganda , yakirwa n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Uruzinduko rw’itsinda riyobowe na Brig Gen Vincent muri Uganda ryamenyekanye nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi abitangaje kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022.

Yagize ati “Nishimiye kwakira itsinda ry’ikirenga ry’abavandimwe bacu ba RDF ryari riyobowe na Brigadier General Nyakarundi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko umubano n’imikoranire hagati ya UPDF na RDF ikomeje gukura.

Gen Muhoozi yaboneyeho gushimira Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barunze ubumwe bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda “ibisirikare bibiri bya mbere byiza muri Afurika mu binyacumi bibiri bishize. UPDF na RDF bashobora kugera kuri buri kimwe bifuza! Inkotanyi cyane!”

Mu ntangiro z’uku kwezi, Gen Muhoozi yari yatangaje ko kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF ari intego ya mbere agezeho mu buzima bwe bwa gisirikare.