Print

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 May 2022 Yasuwe: 997

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera umugi wa Goma mu burasirazuba bwa DRC , igice kiri kuvugwamo imirwano y’abitwaje intwaro muri aya mezi.

Amakuru mashya ku mutekano muri iki gihugu n’uko amabasade ya America ikorera ikinshasa yatangaje ko hari ibyago by’ibitero by’abiyahuzi biri gutegurwa, bikajyana n’imirwano no gushimuta mu mujyi wa Goma uherereye muri kivu y’amajyaruguru.

Urwego rwa ambasade rushinzwe umutekano muri DRC rwavuze ko hari ibyago by’igitero gishobora kwibasira abaturiye uyu mugi wa Goma.

Bakomeza bashishikariza abaturage kuba maso, kwirita kujya mu kivunge cyangwa imyigaragambyo n’ibirori no kwitondera abitwara nka bamukerarugendo babakikije.

Banaburiye abaturage ba America guhagarika ingendo ziberekeza mu mugi wa Goma kubera ubwicanyi buri kuhategurwa n’ibitero by’abiyahuzi.

kuwa 8 Mata 2022, abantu batanatu barishwe mu gitero cya bombe cyaturikiye ku birindiro by’igisirikare biri ahitwa Katindo mu mugi wa Goma rwagati, kandi hakomeje gutangazwa ibindi byaha byibasira inyoko muntu rusange.