Print

Ubuholandi bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2022 Yasuwe: 1140

Inzego z’Umutekano mu Buholandi zemeje ko zataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa ukurikiranywehoibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwabereye i Bibungo bya Mukinga no kuri Kiliziya Gatulika ya Mugina ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Bivugwa ko Maj Karangwa w’imyaka 65 yatawe muri yombi ku wa Gatatu taliki ya 11 Gicurasi ku bufatanye bwa Polisi n’Ubushinjacyaha bw’icyo gihugu, afatirwa ahitwa Emerlo yari acumbitse.

Maj. Karangwa wari mu basirikare bakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Buholandi guhera mu mwaka wa 1998, u Rwanda rukaba rwarasabye ko yakoherezwa akaburanishirizwa aho yakoreye ibyo byaha.

U Rwanda rwari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi aho akekwaho uruhare muri Jenoside binyuze mu bitero karundura byo kurimbura Abatutsi b’ahitwa mu Bibugo bya Mulinga ndetse no muri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Mu 1994, Maj Karangwa yari umusirikare mukuru [ofisiye] muri Gendarmerie, bikaba bivugwa ko uretse i Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Kigali.