Print

Hamenyekanye impamvu Elon Musk yahagaritse kugura urubuga rwa Twitter

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 May 2022 Yasuwe: 797

Elon Musk yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ko yabaye ahagaritse uyu mugambi kugira ngo abanze amenye umubare wa konti mpimbano [Fake accounts] za Twitter.

Uyu munyemari wari uherutse kwemererwa kugura uru rubuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko yifuza gukuraho burundu ibibazo byakunze kuvugwa kuri Twitter bibangamira abakoresha uru rubuga mu buryo bwa nyabwo.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Elon Musk yavuze ko raporp y’igihembwe yatanzwe n’ubuyobozi bwa Twitter, abakoresha uru rubuga nkoranyambaga mu buryo bwihishe babarirwa muri 5%, igaragaza ibitari ukuri kuko bishobora kuba byaratekinitswe.

Yavuze ko uyu mubare w’izi konti ari muto ku buryo umuntu atakwizera ingano y’izi konti.

Yagize ati “Umugambi wo kugura Twitter ubaye uhagaritswe mu gihe hagitegerejwe ikigaragaza ko izo konti zibarirwa munsi ya 5%.”

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba iki kibazo gishobora kuburizamo uyu mugambi wari uherutse kwemeranywaho n’impande zombi.

Uyu munyemari wakunze kuvuga ko amahirwe y’ishoramari ari kuri Twitter atabyazwa umusaruro uko bikwiye, yari aherutse gushyira umukono ku masezerano y’ibanze yo kugura uru rubuga nkoranyambaga kuri miliyari 44 USD.