Print

Abanyamakuru muri Afurika banenze ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo wa Al-Jazeera

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 May 2022 Yasuwe: 509

Abanyamakuru n’abayobozi babo muri Tanzaniya bamaganye ubwicanyi buherutse guhitana mugenzi wabo wa Al-Jazeera Shireen Abu Aqleh, warashwe agahita yitaba Imana .

Uyu munyamakuru yarashwe ubwo yahiro akurikirana ibikorwa by’igisirikare mu nkambi ya Jenin iherereye West Bank muri Israeli .

Shireen Abu Aqleh wahoze akora itangazamakuri muri Palestinian na American yahise ashyingurwa akimara kuraswa nk’uko amategeko yaba siramu abisaba.

Ishyirahamwe ry’abayobozi b’abanyamakuru muri Tanzania (TEF) , basohoye itangazo risaba iperereza ryihuse ku bagize uruhari mu kwambura ubuzima umunyamakuru wa Al-Jazeera.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubwicanyi nk’ubu bubabaje, cyane ko bubaye nyuma y’umwaka umwe gusa igisirikare cya Israeli gisutse ibisasu ku nyubako yaricumbitsemo imiryango mpuzamahanga harimo n’ibiro by’ abanyamakuru ba Al-Jazeera na Associated Press muri Gaza.

Bagize bati“mugihe dukomeje kuamira mugenzi wacu Shireen, Abanyamakuru ba Tanzaniya twifatanije n’abanye Palestina mu kababaro , tunahamagarira Israel kugenzura uburenganzira bwa muntu no kurinda ubwisanzura bw’abanyamakuru igihe bari mu kazi kabo , bakirinda kubatera ubwoba cyangwa kuberaka ko ari impuhwe babagiriye.
Umuyobozi wa TEF muri Tanzaniya Deodatus Balile, niwe wasinye kuri iri tangazo.
Umunyamakuru Aqleh yararashwe arapfa nyuma y’icyumweru kimwe gusa isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru kuwa 3 Gicurasi 2022, aho abanyamakuru bahamagariye za Leta kurinda ubusugire bw’umunyamakuru no kumufasha gukorera akazi ke mu mwuka mwiza.