Print

Inkende zavuye mu ishyamba zikoresha pisine ya Hoteli abakiriya barahomba [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022 Yasuwe: 2009

Ku wa gatatu,inkende zo mu ishyamba rituranye na Hoteli zishe ibirori by’abashakanye ubwo zazaga muri Pisine bagombaga kogeramo zirayikoresha karahava.

Aba bashakanye bagiye kuruhuka nyuma y’urugendo bateganya kugaruka bagakoresha iyi pisine [jacuzzi] ariko bagarutse basanga inkende zayigaruriye ziri koga zishimye.Ibi byabereye mu majyepfo ya Thailand.

Aba bashakanye basubiye mu cyumba cyabo cya hoteli ihebuje i Krabi, bizeye ko bishimira amazi ashyushye [jacuzzi] yo muri pisine yaho gusa baje koga basanze inkende zo mu gasozi zibye iyo jacuzzi ziri mu birori byazo.

Aba bombi bashakaga koga nyuma y’umunsi wose bagenda no gukoresha neza ibikoresho byo muri iyo hoteli.

Bavuze ko batunguwe cyane no kugera kuri iyo Pisine bakumva urusaku rw’izi nkende zahashimuse.

Amashusho yerekana izi nkende zisimbuka uruzitiro zihita zijya mu mazi ashyushye zirishimisha karahava.

Ariko ntabwo zari zizanye n’imikino kuko zangije ibirimo amadirishya y’ibyumba bya hoteli mu gukina kwazo ndetse zihungabanya umutekano w’abari bacumbitse aho bimukira mu bindi byumba.