Print

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022 Yasuwe: 3106

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War, cyatangaje ko Ukraine "isa n’iyamaze gutsinda intambara ya Kharkiv" ndetse ngo hari n’ibimenyetso byerekana ko Uburusiya bwakuye ingabo zabwo muri uwo mujyi.

Mu isuzuma iki kigo giherutse gukora ku bijyanye n’iyi ntambara, abahanga bemerwa cyane mu bya gisirikare bavuga ko Uburusiya bwananiwe no kugota uyu mujya wa 2 wa Ukraine mu bunini - kandi ngo bwaratentebutse kuri uwo mugambi.

Amakuru ava ku rubuga rw’intambara avuga ko byabaye ngombwa ko ingabo z’Uburusiya ziva muri uyu mujyi zirukanywe na Ukraine isa "n’irimo gutsinda" urugamba rwo muri uyu mujyi nk’uko bivugwa n’iki kigo cyubahwa cyane muri Amerika.

Amakuru ya nyuma atangwa n’iki kigo aza ashyigikira ibivugwa, aho umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare wa Ukraine asubirwamo na AFP ko muri ako karere, "umwanzi arimo gushyira ingufu zose mu gukura ingabo ze mu mujyi wa Kharkiv".

Ni mu gihe abanyamakuru ba Reuters bavuga ko uwo mujyi uri mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine umaze ibyumweru 2 utekanye.

Ariko bivugwa ko Moscou igikomeje gucucagira ibibombe mu turere two mu nkengero yawo- harimo akarere ka Dergachi kari ku birometero 10 mu burasirazuba bwa Kharkiv.

Bije mu gihe ingabo z’Uburusiya zikomeje kuzaharira ku rugamba, hamwe no gutakaza cyane ibikoresho bya gisirikare n’abantu.

Nk’uko bigaragazwa na kiriya kigo cya Ukraine, abasirikare b’Uburusiya 27.200 baburiwe irengero kuva igitero cyatangira.

Iyi mibare irenze cyane umubare watanzwe na Guverinoma y’Ubwongereza, ivuga ko umubare w’abasirikare b’Abarusiya bapfuye ari 15.000.

Abasirikare bakuru ba Ukraine bavuze kandi ko ibifaru by’Uburusiya 1,218 byashenywe hamwe n’amato 13 y’intambara, harimo na Vsevolod Bobrov bivugwa ko yarohamye mu nyanja yirabura kuri iki cyumweru.

Mu masaha akuze y’ejo ku wa gatanu, ibinyamakuru by’Uburusiya byatangaje ko ingabo z’Uburusiya zateye ikigo cy’ububiko bw’intwaro muri aka karere.

Kharkiv, iri mu majyaruguru ashira uburasirazuba, rimwe na rimwe ikunze kwitwa umujyi ntavogerwa. Iri zina warihawe muri iyi ntambara.

Kuva igitero gitangiye, intumbero nyamukuru y’ingabo z’Uburusiya kwari ukwigarurira uyu mujyi

Ariko, mu gihe cy’amezi arenga abiri, uretse ko zananiwe no kugera kuri iyo ntumbero ngo zahagaritse uwo mugambi nkuko ko -bivugwa n’iki kigo cy’abahanga cyo mu Bwongereza.

BBC