Print

Umunyamakuru Jado Castar ukundwa na benshi mu busesenguzi bw’Imikino yafunguwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022 Yasuwe: 1405

Umunyamakuru wa B&B FM,Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB),yamaze gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano yari yahawe.

Amakuru y’ifungurwa Castar,yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga na mugenzi we bakorana kuri B&B FM UMWEZI,Imfurayacu Jean Luc,wagize ati "Imana ishimwe ko yabanye nawe mu mezi 8 ashize…Turishimye, Turanashima."

Aya makuru kandi yashimangiwe kandi na David Bayingana, inshuti ye magara bakoranye kuva kuri Radio Salus, Radio 10 kugeza bashinze radio yabo ya B&B FM UMWEZI.

Bayingana yagize ati "Umuvandimwe yagarutse.Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku..

Kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kuyo Wasize.. "

Urukiko Rukuru rwakatiye igifungo cy’amezi 8 Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], wahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano nawe ubwe yiyemereye.

Jado Castar yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda y’abagore yari imaze gusezererwa mu gikombe cy’Afurika cy’abagore cyabereye mu Rwanda kubera gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa.

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe kuwa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Mu bujurire bwe, Jado Castar yari yatakambiye Urukiko, arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbabazi.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu n’ishyaka ryo gukunda igihugu.

Ibyaha Jado Castar yari akurikiranyweho, bifitanye isano n’impamvu zatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021.

Ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.


Jado Castar n’inshuti ye bamaranye igihe kinini David Bayingana


Comments

14 May 2022

Castar twari tumukumbuye imana ishimwe