Print

Perezida ndayishimiye yatangaje ikizatuma umubano w’Uburundi n’u Rwanda uba nta makemwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 14 May 2022 Yasuwe: 4756

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye ngo umubano w’ibihugu byombi u Rwanda n’Uburundi uzahuke kurushaho.

Icyakora ngo haracyari ikibazo cy’abantu u Burundi buvuga bacumbikiwe n’u Rwanda kandi barashatse guhirika ubutegetsi bw’uwo Ndayishimiye yasimbuye ari we Pierre Nkurunziza.

Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye hari abanyamakuru yabwiye ko abo bantu baba mu Rwanda bamwoherereje intumwa zo kumubwira ko bicuza ibyo bakoze.

Icyakora nta byinshi byatangajwe kuri iyi ngingo ngo havugwe uwo wajyanye ubutumwa abushyiriye Perezida Ndayishimiye n’igihe yagiriye yo nticyavuzwe.

Perezida Ndayishimiye yabwiye itangazamakuru ko amaze kugirana ibiganiro byi nshi n’u Rwanda bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Kibukije ko ibi bihugu usibye kuba bihana imbibe ari n’abavandimwe , kandi ko bizwi ko abanyarwana n’abarundi ntawanga undi . igihamya n’uko ngo abona abanyarwanda benshi mu mugi wa Bujumbura muri weekend ndetse bamwe bashyingiranwa n’abarundi .

Ibihugu byombi byahoranye umubano wa ntamakemwa mu myaka isaga 7 ishize mbere y’uko Uburundi bufata umwanzuro wo gufunga umupaka wabwo n’u Rwanda.

Ibi byakurikiwe no guhagarika ubuhahiorane bwari bushingiye ahanini ku mbuto n’imboga Uburundi bwoherezaga cyane I Kigali muri 2016.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Perezida President Ndayishimiye kuva yafata ubutegetsi muri 2020, umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzanzamuka bigaragarira amaso.


Comments

ndungutse 14 May 2022

Baretse inzika bakabana n’abaturanyi?ubutegetsi bwaribugiye guhirikwa nubwa Nkurunziza,niba ashaka kunga abanyagihugu kuki atababarira,agahitamo guhorera Nkurunziza?kugira igice kimwe cy’abaturage bahejwe kubw’amakosa yahahise ntibyahesha igihugu amahoro,ikiruta nukubaka ibishya ahokugendera kumirongo yuwo yasimbuye