Ubwo yaririmbaga muri Purple Party i Mbale, umwe mu basore bo ku muhanda yazamutse ku rubyiniro nk’abandi bafana ahoberana na Kenzo, agiye kumukora mu mufuka ahita amutahura.
Eddy Kenzo yahise asaba abacuranzi guhagarika umuziki abanza kwigisha uyu musore uko agomba kwitwara kugira ngo aziteze imbere.
Ati “Dj tegereza, Naryamye mu muhanda imya 13, Ntushobora kuba umaze umwaka uryamye mu muhanda.Ntushobora kunyiba kuko nigize kubikora.”
Uyu muhanzi Yakomeje abwira uwo musore wo mu muhanda ko ari muto cyane akwiriye kumufata nka Sekuru ku muhanda.
Ati “Noneho wemere ko ndi sogokuru” Niko yavuze mbere y’uko amwohereza mu bafana yikomereza akazi ke.
Uyu muhanzi aherutse kuza mu Rwanda akorana indirimbo na Bruce Melodie’Nyoola’ irimo guca ibintu muri iyi minsi.