Print

Mgr Papias Musengamana yaramburiweho ibiganza mu umuhango wo kumuha ubwepiskopi(Amafoto)

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 14 May 2022 Yasuwe: 1389

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Gicumbi muri Diyosezi ya Byumba, harabera umuhango w’itangwa ry’ubwepiskopi kuri Mgr Papias Musengamana.

Musenyeri Papias Musengamana yahawe Ubwepiskopi nk’Umushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, asimbuye Musenyeri Nzakamwita Sylverien ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri uyu muhango hasomwe Urwandiko rukubiyemo ubutumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis bugenera Musenyeri Musengamana Papias ubutumwa bwo kuyobora Diyosezi ya Byumba.

Buvuga ko “Twasanze ubereye rwose gukora uyu murimo, kubera iyi mpamvu nyuma yo kugisha inama ibiro bishinzwe iyogezabutumwa, tukugize Umushumba wa Diyosezi ya Byumba.”

Ubu butumwa bukomeza busaba Musenyeri Musengamana ko “Wowe rero mwana wacu dukunda, mu mvugo no mu ngiro, shishikarira ubutaretsa gutoza ubushyo bwawe gukurikiza neza amabwiriza y’Ivanjiri.”

Nk’uko umuco wa Kiliziya Gatolika ifite icyicaro i Roma ubiteganya, ubwepiskopi butangwa hari abepiskopi babiri bagaragiye ubutanga. Bivuze ko Mgr Musengamana abuhabwa na Cardinal Kambanda, agaragiwe na Musenyeri Philippe Rukamba na Mgr Nzakamwita.

Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2022, ni umunsi udasanzwe ku bakristu ba Diyosezi ya Byumba bakoraniye muri Stade ya Gicumbi ngo bakire umushumba mushya Mgr Musengamana watowe kuwa 28 Gashyantare 2022.

Ni umuhango witabiriwe na Cardinal Antoine Kambanda ari nawe wayoboye igitambo cya misa cyatangiwemo ubwepiskopi.

Mu bayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu hari Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’abandi.

Hari kandi Mgr Ndereyehe Joachim wa Diyosezi ya Muyinga ari na we uyobora inama y’Abepiskopi mu Burundi, Musenyeri Celestin Hakizimana, Mgr Anaclet Mwumvaneza, Mgr Vincent Harolimana, Mgr Edouard Sinayobye, Mgr Philippe Rukamba, Mgr Kizito Bahujimihigo ,Umwepiskopi wacyuye igihe wa Kibungo.





<img98881|center