Print

Mukerarugendo yahuye n’uruva gusenya ubwo yasimbukaga umusozi muremure imbere y’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022 Yasuwe: 3926

Umubyeyi uri mu kiruhuko hamwe n’umuryango we muri Espagne yapfuye ubwo yakoraga siporo yo gusimbuka hejuru.

Amashusho ateye ubwoba yafatiwe mu bwato hafi aho umugore wumugabo numuhungu bafataga amashusho.

Video iteye ubwoba kuyireba, yagaragaje uyu mugabo asimbuka ku musozi wa metero zisaga 30 muri Espagne.

uyu mugabo ngo yamenye ko bitagenze neza nyuma yo gusimbuka niko kuvuza induru mbere yo kugonga urutare akagwa mu mazi yapfuye.Umugore we wafataga amashusho yavugije induru ati: "Mana yanjye!"

Amakuru avuga ko uyu mukerarugendo w’Umuholandi yari afite imyaka 31 yasimbutse kuri uyu musozi womu birwa bya Malgrats ku wa kane tariki ya 12 Gicurasi.

Amakuru avuga ko nyuma y’iyi mpanuka abategetsi bahamagawe aho,bashoboye kumenya umurambo w’uyu mugabo.

Uyu mugabo, umugore we n’umuhunguwe bari bakodesheje ubwato umunsi wose kugira ngo bazenguruke uru rutare kuri kimwe mu birwa bya Malgrats na Santa Ponsa.

Bivugwa ko uyu mugabo yakodesheje ubwato kugira ngo umugore we ashobore kumufata amashusho ari gusimbuka aha hantu.