Print

Kiyovu Sports yatsinze APR FC iyotsa igitutu ku gikombe cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022 Yasuwe: 2259

Mu mukino warimo imibare myinshi,ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yari yakiriwemo na APR FC ibitego 2-1,kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Imbere y’abafana benshi bari baje kwihera ijisho uko urugamba rwa shampiyona rugenda,Kiyovu Sports ibifashijwemo n’abakinnyi bayo b’abanyamahanga yatsinze APR FC ibitego 2-1 ndetse bahita banganya amanota 60 ku rutonde rwa shampiyona.

Kiyovu Sports niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 6 gusa yari igiye gufungura amazamu ibifashijwemo na Serumogo Ally wazamukanye umupira awuhererekanya na Emmanuel Okwi birangira awuteye nabi uca iruhande gato.

Ku munota wa 7,APR FC yabonye uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Rwabuhihi Aime Placide ari inyuma y’amahina,Kimenyi Yves arirambura awushyira muri koloneri itagize icyo itanga.

Kiyovu Sports yabonanaga cyane yaje kubona Penaliti ku munota wa 15 ubwo Nsabimana Aimable yategeraga mu rubuga rw’amahina Emmanuel Okwi.Iyi penaliti yinjijwe neza na Bigirimana Abedi,Kiyovu Sports ihita iyobora umukino.

Ku munota wa 27,Muzamiru Mutyaba yateye koloneri nziza yasanze Okwi ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina atera umupira n’umutwe uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 29 ibintu byahinduye isura ubwo abakinnyi ba APR FC bategeraga hafi y’urubuga rw’amahina Muhozi Fred,umusifuzi Ishimwe Claude atanga coup franc.

Iyi coup franc yatewe neza cyane na Emmanuel Okwi,igitego cya 2 cya Kiyovu Sports kiba kirinjiye.

Ntibyaciriye aho kuko ku munota wa 35 Kiyovu Sports yabonye indi coup franc nziza yatewe na Cedrick umupira ukurwamo n’umunyezamu Ishimwe Pierre ariko usanga Okwi ahagaze wenyine awusubiza mu izamu ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC iri hejuru cyane mu gihe Kiyovu Sports yaje iri hasi wagira ngo umutoza akuyemo ikipe yabanje ashyiramo indi.

Ku munota wa 57,APR FC yabonye koloneri yatewe neza na Djabel,umupira utari ukomeye usanga Kimenyi aho yari ahagaze arawufata ariko uramucika abakinnyi barawurwanira usanga Ombolenga Fitina aho yari ahagaze awushyira mu izamu,APR FC iba yinjije igitego hakiri kare.

APR FC yahise ihabwa urwaho na Kiyovu Sports irayataka karahava ndetse ku munota wa 65,Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbuye yahawe umupira wenyine mu rubuga rw’amahina awuteye n’umutwe uca ku ruhande gato.

Ku munota wa 82,APR FC yahawe coup franc hafi gato y’urubuga rw’amahina nyuma y’aho Pichu yari agaruye umupira n’ukuboko ariko Ishimwe Anicet awutera hejuru.

Kiyovu Sports yakinnye igice cya kabiri cyose yirwanaho yaje kuzuka ndetse ibona amahirwa akomeye ku munota wa 87 ubwo Emmanuel Okwi yasigaranaga n’umunyezamu ariko yihereza umupira muremure barawumutanga.

Bidatinze ku munota wa 88,Mugenzi Bienvenue yahawe umupira mwiza aroba umunyezamu Ishimwe asigarana n’izamu rya APR FC ryonyine ariko ananirwa kwigaranzura myugariro Nsabimana Aimable ngo atere mu izamu.

Ku munota wa 89 APR FC yari yishyuye ariko umupira Nsabimana yatereye mu rubuga rwa Kiyovu Sports yikaraze mu kirere wagiye hanze.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya Kiyovu Sports y’ibitego 2-1 cya APR FC,ihita igaruka mu rugamba rwo guhatanira shampiyona kuko amakipe yombi yahise anganya amanota 60 gusa APR FC irarusha igitego 1 Kiyovu Sports yizigamiye.APR FC ifite 23 kuri 22 bya Kiyovu.

Kiyovu Sports isigaje imikino 3 irimo Etoile de l’Est, Espoir FC na Marines FC mu gihe APR FC isigaje Gorilla FC,AS Kigali na Police FC.

Uko indi mikino yabaye uyu munsi yagenze

Marines 4-1 Etincelles
Bugesera FC 1-4 Gorilla FC
Etoile De L’Est 3-1 ESPOIR FC