Print

Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bihimuye kuri Adil Mohamed wari warabazengereje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022 Yasuwe: 6045

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bihimuye ku mutoza w’Ikipe z’Ingabo z’Igihugu,Adil Mohamed wari umaze igihe abakoroga abima ikiganiro.

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona,Adil Mohamed yinjiye aho yari agiye mu kiganiro n’Itangazamakuru,aba banyamakuru bamusaba "gusohoka".

Ubwo yinjiraga aho aba banyamakuru bari bateraniye,bahise barangururira icyarimwe bati "Sortie,Sortie!!!"bivuga ngo sohoka,sohoka!!.

Ubwo aba banyamakuru bamaganaga uyu mutoza bamusaba gusohoka,yahise yibwiriza arasohoka arigendera batavuganye nawe.

Uyu mutoza yari yatangaje ko nta kindi kiganiro azongera kugirana n’abanyamakuru mbere y’uko aza muri iki.

Ibi aba banyamakuru babikoze kubera ko ku mukino uheruka APR FC yanganyije na Rayon Sports igitego 0-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, yanze kubaha ikiganiro.

Adil Mohamed amaze iminsi yibasira abanyamakuru batandukanye bo ku binyamakuru byo mu Rwanda ahereye kuri Radio &TV10,akurikizaho abo kuri Flash FM hanyuma asoreza kuwo kuri RBA.

Adil Mohamed yaherukaga kandi gushwana n’umutoza wa Rayon Sports nyuma y’umukino wabahuje biba ngombwa ko abakinnyi n’abatoza babungirije batabara.


Comments

MK 15 May 2022

Mwakoze akantu keza sha ndabemeye. Uriya muginga yigize akari aha kajya he yiha kwibasira abanyamakuru nk’aho hari icyo bamubeshyeye. Ubwiyemezi bwe wagirango hari n’aho yagejeje APR,usibye hano mu Rwanda gusa nabwo kenshi ku dukoryo two muri ruhago yacu.


Frank 15 May 2022

Abenshi bakora itangazamakuru ntaho baryize injiji gusa


rugaju 15 May 2022

BAVUGA SORTEZ NTIBAVUGA SORTIE PLEASE NTIMUKANGIZE INDIMI


MUVUNYI 14 May 2022

Abanyamakuru bo mu Rwanda ntabunyamwuga bafite kuko ntabwo bafite uburenganzira bwo gusohora umuntu. Bose uwababaza aho bigiye itangazamakuru hasigara bake.