Print

Umuraperi ukomeye muri Amerika afunzwe azira gushinga agatsiko k’abajura bashikuza k’umuhanda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 May 2022 Yasuwe: 633

Jeffery Lamar Williams uzwi nka Young Thug, yatawe muri yombi ku wa mbere akuwe mu rugo rwe ruherereye Atlanta. Ni umwe mu bantu 28 baregwa mu Ntara ya Fulton ya Jeworujiya bakurikiranyweho icyaha cyo gusahura. Abashinjacyaha bavuga ko ako gatsiko uretse gusahura kakoze n’ubwicanyi hifashishijwe amasasu mu myaka icumi ishize.

umunyamategeko wa Young Thug, Brian Steel, yavuze ko umukiriya we amaze iminsi ine mu bwigunge “nkaho ari umuntu wibagiwe wenyine ku isi,” ibyo bikaba biri mu mpamvu zituma asabirwa kurekurwa kuko afunzwe mu buryo bumwambura uburenganzira bwe nk’umuntu.

Uyu munyamategeko avuga ko umukiriya we ahantu afungiye atemerewe guhura na begenzi be, indyo idakwiriye, ndetse akaba atabasha kuryama ngo aruhuke kuko icyumba arimo gicanwa amatara amasaha 24h.

Amakuru dukesha Vervetimes avuga ko Williams akomeje gufungirwa muri gereza ya Cobb mu gihe agitegereje umwanzuro w’urubanza rw’urukiko rwisumbuye rwa Fulton.

Ibiro by’itangazamakuru WSB-TV bivuga ko ibiro by’ubutegetsi bwa Cobb County byavuze ko Williams afunzwe wenyine kubera umutekano we, kandi ko amatara agumaho kugira ngo abapolisi bashobore kureba kandi bamenye neza ko ameze neza.

Abashinjacyaha bavuga ko mu mpera z’umwaka wa 2012 aribwo Williams n’abandi babiri bashinze Young Slime Life, agatsiko k’abagizi ba nabi b’inzererezi bakunze kwitwa YSL.

Young Thug iki kirego agihuriyemo n’abandi batandukanye barimo abaraperi bagenzi be nk’umuraperi Gunna, amazina ye nyakuri ni Sergio Kitchens n’abandi.

Muri 2019 Young Thug yakoranye indirimbo na Childish Gambino bise’This is America’ yegukanye igihembo cy’umwaka (Grammy Awards) mu njyana ya Hip Hop.