Print

Rurageretse hagati ya Lewandowski na Bayern Munich yanze kumurekura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2022 Yasuwe: 1292

Rutahizamu Robert Lewandowski yabwiye Bayern ko atazongera amasezerano kuko ashaka kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona.

Uyu munya Polonye arashaka kwimukira muri iyi kipe y’igihangange ya Espagne ndetse yamaze gusezerana muri Bayern nubwo iyi kipe ye idashaka kumurekura.

Amasezerano ya Lewandowski asigaje umwaka umwe ngo arangire muri kamena 2023 - ndetse iyi kipe yo mu Budage ishobora kumuhomba ku buntu nitamugurisha muri iyi mpeshyi.

Uyu rutahizamu w’imyaka 33 yagize ati: “Nshobora kwemeza ko navuganye na Hasan [Salihamidzic] nkamumenyesha ko icyemezo cyafashwe kandi ko ntazongera amasezerano muri Bayern.

Impande zombi zigomba gutekereza ku bihe biri imbere.Byaba ari byiza tubonye igisubizo cyiza ku mpande zombi.

“Nabwiye Salihamidzic ko niba hari unkeneye uje, tugomba kubitekerezaho nk’ikipe. Impande zombi zigomba gutekereza ahazaza. Ibyo ni byo nshobora kuvuga. ”

Umuyobozi wa siporo, Salihamidzic, yari yatangaje mbere ko Bayern yegukanye igikombe cya cumi cya Bundesliga cyikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino, ishobora kugumana Lewandowski mu Budage mu mwaka we wa nyuma.

Ati: "Naganiriye na Lewa. Muri icyo kiganiro yambwiye ko adashaka kwakira icyifuzo cyacu cyo kongera amasezerano kandi ko yifuza kuva muri iyi kipe.

"Yavuze ko ashaka kwerekeza ahandi. Ariko imyumvire yacu ntabwo yahindutse.

"Ikigaragara ni uko afite amasezerano kugeza ku ya 30 Kamena 2023."

Lewandowski ni we mukinnyi wa kabiri mu mateka watsinze ibitego byinshi ikipe ya Bayern kuko amaze kuyitsindira ibitego 344 mu mikino 375, kuva yayinjiramo avuye muri mukeba wayo Borussia Dortmund muri 2014.

Yatsindiye ibikombe umunani bya Bundesliga, Champions League, ibikombe bitatu by’Ubudage ndetse n’igikombe cy’isi cy’ama Club.

Nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza ngo Barca yemeye guha amasezerano y’imyaka itatu Lewandowski kandi yizeye ko bashobora kumugura amafaranga ari hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 35 z’amapawundi.