Print

Abakinnyi 2 ba Manchester United barwanye karahava mu myitozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2022 Yasuwe: 3286

Abakinnyi 2 ba Manchester United bakomeje kwitwara nabi mu kibuga no hanze yacyo kuko ngo hari 2 barwaniye mu myitozo yo kwitegura umukino wa nyuma wa shampiyona yaberaga ku kibuga Carrington.

Uyu mwaka w’imikino ntiwagenze neza kuri Manchester United by’umwihariko muri shampiyona kuko bananiwe kurangiza mu makipe 4 ya mbere.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko aba bakinnyi babiri batavuzwe amazina ari bakuru ariko barwanye biba ngombwa ko bagenzi babo babajya hagati barabatandukanya

Ibi bintu bidasanzwe byaje kurangiza imyitozo yo kuwa kane.

Ibi byatumye imyitozo irangira imburagihe kuko abakinnyi bose bategetswe gusubira mu rwambariro bagataha.

Ndetse n’abakinnyi bakundaga guterana amagambo na bagenzi babo hagati mu ikipe ngp barumiwe.

Ralf Rangnick yahaye ikipe ye iminsi ine y’ikiruhuko nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0 na Brighton kuwa gatandatu ushize.

Uburakari bwo kurangiza nabi shampiyona, imyitozo no no kutumvikana n’umutoza w’agateganyo Rangnick byaranze United muri iyi minsi ya nyuma ndetse ngo yakoze uyu mutoza yakoze ibishoboka ahosha uku kutumvikana.

Ikipe yahawe ikindi gihe kinini cyo kuruhuka kuko nta mukino ifite muri iyi weekend.

Umukino wabo wa nyuma bazasura Crystal Palace ku cyumweru gitaha.

United ishobora kurangiza ku mwanya wa karindwi ikerekeza muri Europa Conference League.