Print

Gasabo: Inzego zishinzwe umutekano zarashe abacyekwaho ubujura bari bitwaje intwaro gakondo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2022 Yasuwe: 4675

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zarashe abasore bakekwaho ubujura nyuma yo kubasangana ibyuma n’umuhoro bashaka kubarwanya.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 ,aho abasore babiri bivugwa ko ari abajura barashwe n’inzego z’umutekano barapfa.

Abaturage bashimiye polisi y’u Rwanda ngo kuko bari bazengerejwe n’ibisambo bidahwema kwambura abaturage no kubica bikabashyira mu ishyamba rya Gisozi.

Amakuru y’iraswa ry’aba basore babiri barasiwe ku rugabano rw’Umurenge wa Gisozi n’uwa Jabana yamenyekane mu gitondo cyo ku Cyumweru aho basanganwe intwaro gakondo zirimo umuhoro ,ibyuma n’umukasi ngo nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano nibwo byarashwe.

Aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ngo muri aka gace umutekano wari umaze kuzamba.

Umwe avuga ko abakora ibikorwa byo kwiba bagakwiye gushaka ubindi bakora , undi ashimangira ko umwe mu barashwe amuzi neza ko yari yarabazengereje I Batsinda ati’’Ibintu mwakoze ni uburyohe’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi ,Musasangohi Providence yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko abarashwe bari ku rutonde rw’ibisambo byashakishwaga ariko ko inzego z’umutekano zitari zizi ko bari buze kwiba kuri uwo munsi bityo ko asaba abaturage ubufatanye mu kurinda umutekano cyane cyane mu gutanga amakuru kandi bigakorwa ku gihe.

Nyuma y’iraswa ry’aba babiri hari n’undi musore wahise atabwa muri yombi akekwaho kuba muri iri tsinda , Imodoka ya Polisi ikaba yarahise itwara imirambo mu gihe RIB yahise itangira iperereza.


Comments

mucukumbuzi 17 May 2022

Na hano RWEZAMENYO ibintu bimaze kudogera amabandi yongeye gushinga ibirindiro kimwe nindaya ziyafasha kwiba nkiyitwa CLAUDINE, ANIYATI , KIRIHAHIRA, NADIA , MAKOBWA, ANGE.. aba nibo bakorana namabandi bakiba Hari nubwo bajyaga bibisha abamotari za Moto zabo batura munsi ya Matimba Ni muti Rwezamenyo.