Print

Bashatse gutwika ku munsi w’ubukwe bwabo basohoka imbere y’abashyitsi bari gushya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2022 Yasuwe: 3675

Abageni bakoze agashya ubwo basohokaga bidasanzwe bagiye mu birori byabo byo kwakira abatumiwe mu bukwe,basohoka bari kugurumana nyuma yo kwitwika ku bushake.

Ntawahakana ko aba bashakanye bahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga ku isi yose. Bashaka agashya abantu batigeze babona mbere, aribwo bahisemo kwitwika bagasohoka imbere y’abatumirwa bagurumana.

Iyi videwo y’aba bageni ku munsi w’ubukwe bwabo yaciye ibintu kubera ko ibyo bakoze "bitigeze bikorwa mbere".

Stuntman Gabe Jessop n’umugore we Ambyr Bambyr Mishelle bashakanye vuba aha. Birumvikana ko batashakaga gukora ubukwe busanzwe.

Ku bw’ibyo, bahisemo gukora reception itandukanye n’izindi ari bwo bishumitse basohoka baka abari batumiwe bavuza induru abandi bbahagarika umutima.

Aho kwigwizaho indabyo n’indi mirimbo itandukanye, aba bashakanye bakoze udushya baritwika.

Bambaye imyenda ikozwe bidasanzwe ku buryo idashya hanyuma basohoka imbere y’abantu mu kibuga umuriro ugurumana mu migongo yabo.

Ambyr yasohotse afashe indabyo z’ubukwe nk’urumuri rwa olempike, mugihe umugabo we Gabe yasuhuzaga abashyitsi babo.

Bahise biruka cyane basanga abagombaga kubafasha barapfukama kugirango babazimye uyu muriro hakoreshejwe kizimyamwoto.

Mu butumwa bwe, Ambyr yanditse ati: "Kwiyakira mu bukwe bwacu byakozwe n’itsinda ry’abahanga kandi ntibigomba kugeragezwa nta myitozo n’ibikoresho bikwiye."

Abantu bakunze iki gitekerezo bakigereranya n’ibyo muri filime ya Hunger Games.

Aba bombi bahise bagenda bafatanye agatoki ku kandi ari nako bsuhuza abashyitsi batumiwe mu bukwe bwabo kandi bishimye.

Aya mashusho yafashwe n’umufotozi w’ubukwe bw’aba bombi abishyira ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse bikwirakwira no kuri za Tik Tok n’ahandi.