Print

Wa Mukobwa w’umunya Uganda byavuzwe ko yiyahuye asimbutse ku igorofa i Dubai hahishuwe icyamuhitanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2022 Yasuwe: 5297

Musaza wa wa mukobwa w’Umunya Uganda uzwi ku izina rya Monica Karungi bivugwa ko yiyahuye asimbuka inyubako ndende i Dubai yatangaje ko mushiki we atiyahuye, nkuko byatangajwe n’itangazamakuru.

Monica Karungi, nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze na bagenzi be mu nzu yabagamo, yasimbutse aturutse mu igorofa rya cyenda kuri iyi nyubako y’amagorofa 12 maze agwa mu gikari cya beto hafi y’imodoka yirabura yari iparitse.

Icyakora, Jackson Akwandanaho, bivugwa ko ari umuvandimwe wa nyakwigendera, yatangaje ko we na murumuna we (Monica Karungi) bavugananye amasaha make mbere y’urupfu rwe.

Jackson mu majwi ya WhatsApp,yagize ati"Nakundaga kuvugana nawe buri munsi akambwira ubuzima bwe uko bumeze, nta kibazo yari afite, nta mwana yabyaye, yahembwaga neza (miliyoni zirenga 2 z’amashiringi ku kwezi) kandi yabagaho nk’umwamikazi hano , ntibishoboka ko yiyahuye. Inshuti ze zamusunitse mu idirishya.

Mfite ibimenyetso byerekana ko yasunitswe mu idirishya ubwo yari mu birori n’inshuti ze mu ijoro ryo ku wa gatandatu. Yari yishimye nta kibazo yari afite nk’uko imbuga nkoranyambaga zabivuze ”.

Jackson yamenyesheje itangazamakuru ko Karungi yamubwiye ko hari ibyo atumvikanagaho n’inshuti ze enye babanaga mu nzu imwe kandi ko ateganya kwimukira ahandi hantu nyuma yo kubona umushahara yari ategereje ku munsi w’Ilayidi.

Nk’uko Jackson abitangaza ngo Karungi yakoraga akazi ko kwakira abakiriya kuri Five Palm Hotel I Dubaïi, ikamuhemba neza.

Yongeraho ko aheruka kuvugana na we, Karungi n’inshuti ze bari mu birori byo ku wa gatandatu nijoro kandi yagombaga guhindura amacumbi ku wa kabiri.

Yongeraho ko ubwo aheruka kuvugana na we, Karungi n’inshuti ze bari mu birori byo ku wa gatandatu nijoro kandi yagombaga guhindura icumbi ku wa kabiri.