Print

Miss Nishimwe Naomie akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 May 2022 Yasuwe: 1058

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umusore wigaruriye umutima we witwa Michael, basohokanye ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangaza ko bakundana.


Michael Tesfay ukundana na Miss Nishimwe Naomie, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda, ndetse aherutse kwegukana miliyoni 10 mu mushinga afatanyije na Miss Akaliza Amanda.

Uyu musore Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga.

Yahakoze mu gihe cy’amezi ane mu 2018. Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo, ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n’amarangamutima.

Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n’abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.


Ku nshuro ya kabiri Miss Naomie na Michael bagaragaye basohokanye


Ku nshuro ya mbere iyi foto yafashwe mbere y’uko bitabira ibirori bya Miss Rwanda 2022