Print

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari mu Rwanda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 May 2022 Yasuwe: 1112

Uyu mukobwa uheruka mu rukundo na Harmonize aje mu Rwanda mu rwego rwo gusura ariko byatangajwe ko bishobotse we n’inshurti ye Naka bahagira mu rugo hakabiri ndetse bakagira n’ibikorwa bahakorera.

Naka aherutse gutangaza ko mu kiruhuko Briana azagirira mu Rwanda kizarangwa n’ibyishimo kuri we kuko arinaho azizihiriza umunsi we w’amavuko.

Nyuma y’uko Harmonize atanduknye na Briana yatangaje ko byatewe nuko bombi bananiwe kumvikana ku gihugu bagombaga guturamo.

Uyu muhanzi Yakomeje avuga ko akunda cyane igihugu cye cya Tanzania bityo akaba ariyo mpamvu yatumye atemera kujya gutura muri Australia hamwe n’umukunzi we Briana. Harmonize yongeyeho ko Briana nawe atifuzaga kuva mu gihugu cye ngo aze babane muri Tanzania.