Print

Ukwezi kwagaragaye mu buryo budasanzwe, byitwa ubwirakabiri

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 May 2022 Yasuwe: 611

Byatangiye kuboneka saa 05:29 ku isaha y’i Butansinda bwa Kigoma ya Ruhango mu Rwanda, icyo gihe ubwirakabiri bwuzuye bwatangiye kuboneka mu gice cy’uburengerazuba bw’isi.

Mu gihe kigera ku isaha n’igice nyuma y’aho, bwagiye buboneka no mu bindi bice by’isi, ubwo imirasire y’izuba itageraga ku kwezi irimo guca mu kirere cy’isi igatuma guhinduka umutuku.

Muri Africa, ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko babonye uku kwezi ari kunini cyane mu kirere gikenkemuye mu rukerera.

Dr Gregory Brown, inzobere mu by’isanzure mu kigo Royal Observatory i Londres, mbere y’uko biba yabwiye BBC ko biba bitangaje kubona "urumuri rwose rw’izuba rucanye ku kwezi ariko kose gukingirijwe n’isi".

Ati: "Ubaye uhagaze ku kwezi muri uwo mwanya ureba ku isi, wabona urugori rw’umutuku ruzengurutse uyu mubumbe wacu."

Nyuma gato ya saa 03:30 GMT kuwa mbere (hari 05:30 i Gitega na Kigali), mu gihe cy’iminota myinshi umubumbe wacu wari hagati neza neza y’izuba n’ukwezi.

Muri icyo gihe, ukwezi kose kwari mu gicucu cy’isi - bituma guhita guhinduka kugasa n’umutuku wijimye.

Ibyo biterwa n’uko imirasire y’izuba iba ica mu kirere cyacu igicucu cyayo akaba ari cyo kigera ku kwezi.

Ubu bwirakabiri butuma haba icyizwi cyane nka - Ukwezi kuzuye k’umutuku.

Aha nibwo ukwezi kuba kuri hafi cyane y’isi bityo kandi kukanaboneka ari kunini kurushaho.