Print

Muyoboke Alex yashimagije Tom Close avuga ko yamubereye ikiraro mu gutangira akazi ke

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 May 2022 Yasuwe: 416

Muyoboke Alex umaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda yashimiye Tom Close wamubereye ikiraro mu gutangira akazi ke 0detse avuga ko Tom Close ari ikiraro ku bahanzi Nyarwanda benshi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Mugihe cyo hambere ntabwo akazi Manager w’umuhanzi mu Rwanda ntikabagaho 2006 @tomclose abiha umugisha erega ubwo nanjye muba muramenye daaa🤣🤣 warakoze cyane Dr Muyombo Thomas waharuye inzira yabenshi mu bahanzi Nyarwanda.

View this post on Instagram

A post shared by Muyoboke Alex 🇷🇼 (@muyoboke_alex)

Tom Close n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane nabagenzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo nakunze,Ndinda tujyane,nizindi zakunzwe na benshi.