Print

Kapiteni wo muri Zambia yemerewe bigoranye kurera umwana yatoraguye ari mu kazi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 May 2022 Yasuwe: 1604

Umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa yari atwise impanga, ariko agira ikibazo apfa amaze kubyara umwana wa mbere mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020. Uwa kabiri yapfuye mbere yuko avuka.

Kapiteni Chansa yasuye umujyi wa Birao, hafi y’umupaka wa Sudan na Tchad, mu kwezi kwa gatatu mu 2021, ubwo yumvaga inkuru y’uwo mwana - icyo gihe witabwagaho n’umuforomo mu nkambi y’abasirikare ba Zambia.

Yafashe icyemezo cyo kurera uwo mwana, ariko ibibazo byo mu nzego za leta bituma icyo gikorwa kimara igihe ndetse kigorana, mu kunyura mu mategeko ya kisilamu yo muri Centrafrique.

"Kurera umwana ni nko kujya mu rukundo. Ubona abagabo benshi cyane cyangwa abagore benshi cyane ariko uhitamo umwe gusa".

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yashimye igikorwa cya Kapiteni Chansa kubera kugaragaza ubumuntu mu kazi ke.

Uko gushimwa na Perezida kwatumye Kapiteni Chansa arushaho kumenyekana.