Print

Bugesera: Habaye impanuka ikomeye abantu batatu bayikomerekeramo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 May 2022 Yasuwe: 2811

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022,mu Karere ka Bugesera habereye impanuka ikomeye ibera mu Murenge wa Ntarama,Akagari ka Kanzenze,Umudugudu wa Cyeru.

Amakuru dukura ku Umuseke wavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulake RAE 433V yari itwawe n’uwitwa Nkubana Benoit,yavaga iKigali, yerekeza iNyamata, igeze iNtarama,yagonze Coister ifite pulake RAE884B yari itwawe na Ishimwe Jean, iyigonga iyiturutse inyuma,hakomereka batatu.

SSP Irere,yavuze ko abakomeretse bose bihutanywe ku Bitaro kugira ngo bavurwe ndetse ko nta witabye Imana muri iyo mpanuka.

Yagize ati “Abakomeretse bose bajyanywe mu Bitaro bya ADEPR Nyamata,kugeza ubu nta makuru y’uwaba yitabye Imana.”

Yakomeje avuga ko habayeho uburangare kuko abashoferi batasize intera hagati yabo.

Ati “Ibinyabiziga bibiri kugira ngo bigongane,harimo uburangare cyane kudasigamo intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi.Kwegera ikinyabiziga cyane kwa kundi amazuru n’amatako y’ikiri imbere biba byegeranye ntabwo ari byo ,kuko ntabwo uba uzi igihe aba ari bufatire feri,ashobora feri atunguranye, rero gusigamo iyo ntera,ni ngombwa.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hazakorwa iperereza hakamenyekana icyabiteye kuko avuga ko bitatewe n’umuvuduko ukabije.