Print

GISAGARA VC yakoze amateka muri shampiyona ya Afurika y’amakipe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2022 Yasuwe: 1268

Ikipe ya Gisagara VC yegukanye umwanya wa 3 muri shampiyona ya Afurika y’amakipe yaberaga muri Tuniziya, ihita ibona umudari w’umuringa.

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ikoze amateka yo kwegukana umudali w’umuringa muri Shampiyona ya Afurika yaberaga muri Tunisia itsinze Port Douala yo muri Cameroon amaseti 3-1 (18-25,25-23,25-18,25-18)

Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda itwaye umudali muri iyi mikino kuko kaminuza y’u Rwanda [UNR] muri 2011 niyo yari yakoze agahigo ariko yabaye iya 4.

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yagaragaje imbaraga muri iri rushanwa ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo,yatsinzwe na Esperence de Tunis amaseti 3-0 muri 1/2 cy’irangiza ibura amahirwe yo guhatanira igikombe.

Muri uyu mukino w’uyu munsi Gisagara VC yatsinze Port du Douala seti 3-1 n’ukuvuga ko yatsinzwe seti ya mbere 18-25 hanyuma itsinda izindi 3 zisigaye 25-23,25-18,25-18.