Print

Bumwe mu butumwa Prince Kid yandikiye Miss Muheto Divine bwagendeweho mu rukiko

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 May 2022 Yasuwe: 2851

Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ku mpamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha, Ishimwe agomba gukirikiranwa afunzwe ku nyungu z’ubutabera bunoze mu gihe hageterejwe ko iburanisha mu mizi ritangira.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku birebana n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, urukiko rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu adakurikiranwaho iki cyaha.

Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina , umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa yandiranye na Miss Nshuti Muheto Divine wamushinjije.

Byavuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’indendo z’akazi ishimwe yahamageye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imiboanano mpuzabitsina.

Bishimangirwa kandi n’butumwa Muhetoo yandikiye Ishimwe bugira buti”None se Kid,naryamana nawe dukorana bikavamo….?.

Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.


Comments

Tom 18 May 2022

Ibimenyetso byose bizagaragara kuko ubutabera bufite uburenganzira bwo kujya kuma call center, gusaba record z’amaphone yabo mugihe cy’urubanza.


john 17 May 2022

Aho ko numva bidasobanutse neza ra.
Ni gute hagaragara gusa ubutumwa Muheto yandikiye Prince Kid amubwira ko bitashoboka ko baryamana ariko ntihagaragare ubutumwa Prince Kid yandikiye Muheto amusaba ko baryamana?
Prince Kid njye simushyigikiye,azahanwe kuko gushukisha abana bangana kuriya amakamba n’utundi tuntu ntabwo nabishyigikira,agomba kubihanirwa kuko yitwaje umwanya yari afite.
Muheto ntabwo numva ukuntu yasibye message Kid yamwandikiye amusaba ko baryamana ariko ntasibe iyo we yandikiye Kid amubwira ko badashobora kuryamana.