Print

Nyanza: Umugabo yitemeye umwana n’umugore we abaziza imitungo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 May 2022 Yasuwe: 1419

Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2022 bibera Mudugudu wa Butara mu Kagari ka Butara.

Uwo mugabo w’imyaka 50 n’umugore we w’imyaka 46 bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse bari bamaze kubyarana abana batanu.

Amakuru aturuka muri uwo murenge avuga ko uwo mugabo n’umugore we bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma mu myaka ine ishize, ubuyobozi bubafasha gutandukana mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugore yasigaye mu rugo n’abana batanu bari bafitanye naho umugabo ajya kuba mu nzu bari bafite mu isantere y’ubucuruzi.

Bivugwa ko uwo mugabo yahoraga avuga ko adashimishijwe no kuba umugore we amurira imitungo akayisangira n’abandi bagabo baza kuryamana na we.

Meya w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasime yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri aribwo mugabo yateye urugo umugore n’abana babamo atangira kubatema.

Ati “Yatemye umugore akaboko aragaca atema mu mutwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 14 ndetse n’inka yari iri mu rugo ayitema mu mugongo.”

Abaturanyi batabaye uwo mugore n’umwana babajyana kwa muganga ku Bitaro bya Nyanza naho uwo mugabo ahita afatwa ashyikirizwa Polisi kugira ngo inzego z’ubugenzacyaha zimukorere dosiye.

Ntazinda yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi igihe bafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kwihanira.

Inkuru ya IGIHE