Kuwa 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu bizwi nka (Baby Shower)
Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi ntahwema kugaragaza imbamutima ze umunsi k’uwundi nk’umuntu ugiye kwitwa umubyeyi.
Icyo gihe Clarisse Karasira yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba yitegura kwakira Igikomangoma umwuzukuru w’Imana ndetse n’Igihugu, aboneraho no gushimira umugabo we amwifuriza kurama kugirango akomeze abone ibyiza Imana yabateguriye.
Kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kwibutsa ko hasigaye iminsi mike ngo yakire Umwuzukuru w’Imana n’Igihugu ndetse ko indirimbo yamuhimbiye yo habura amasaha make ngo igere hanze.
Mu butumwa yagize ati" Turabarira iminsi ku ntoki ngo tukwakire Gikomangoma,umwuzukuru w’Imana n’igihugu. Turabarira amasaha ku ntoki ngo indirimbo ihebuje wahimbiwe isakare muri rubanda.
Clarisse Karasira na Dejoie bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore Ku wa 1 Gicurasi 2021 mu birori byabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama muri Kigali.
Ça devient too Much, buri munsi wowe, gabanya Kwigaragaza. Birarambirana. Merci
Ntakuntu wagabanya kwigaragaza cyane, it is too much, ushobora kuzajya uvuga nibyo wariye. Birarambirana