Print

"Mushimishe abanyarwanda nkuko ingabo zacu zibikora" - Lt Gen Mubarakh abwira APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2022 Yasuwe: 1163

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, umuyobozi wa APR FC , Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe aho ikorera imyitozo i Shyorongi ikipe ayisaba gutsinda Rayon Sports ngo bagashimisha abanyarwanda nkuko ingabo nazo zibikora.

Lt. Muganga yasabye aba bakinnyi kubaha intsinzi kuri uyu wa kane mu mukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro bazakiramo Rayon Sports ndetse n’indi mikino bafite imbere.

Yagize ati ” Turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa kane. Dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi. Mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka."

Yunzemo ati " Muri ikipe nziza y’ Abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye. Mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye."

Ntabwo APR FC turwanya abanyamahanga

Umuyobozi wa APR FC yakomeje avuga ko bo batarwanya abanyamahanga ndetse ngo andi makipe ashatse yasaba ko baba 7 gusa bo ngo ntibateze guhindura umurongo.

Ati " Kuri APR FC nta nubwo turwanya abanyamahanga. Andi makipe yarafite abanyamahanga batatu, ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu, birakorwa. Yewe nubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda."

Umuyobozi wa APR FC yongeye kwibutsa Abakinnyi gukomeza kwitwararika COVID-19 nubwo udupfukamunwa tutagikoreshwa cyane.

Kapiteni wa APR F.C Manishimwe Djabel wavuze mu izina ry’Abakinnyi yijeje ubuyobozi ko impanuro badahwema guhabwa bazumva kandi biteguye gutanga igishoboka cyose bakitwara neza.

Yagize ati "Twiteguye neza kandi impanuro muduha nk’ubuyobozi zifite kinini zidufasha, nkuko muduhora hafi natwe nk’ Abakinnyi turiteguye dufite morale kandi twiteguye kwitwara neza n’abagenzi bange kuko buri kimwe turagifite abatoza bacu barahari kandi bari kudufasha neza.

Kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC,iri kwitegura iumukino wo kuri uyu wa Kane igomba kwakiramo ikipe ya Rayon Sports.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro aho umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.


Comments

my names Jean Damscene Niyongira 18 May 2022

Turabashimira amakuru meza mutugezaho ,ndi umufana wa Apr FC .Kuwa 4 itsinzi ni yacu Kdi turashima ubuyobozi Bwa Apr budahwema kwegera abakinnyi bacu .rero tubafitiye icyizere kinshi cyane