Print

RURA yatangaje ko umumotari uzafatwa adafite ikirahure kuri Casque y’umugenzi azabihanirwa

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 May 2022 Yasuwe: 1112

Ibi byatangaje nyuma y’uko isabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto gusubizaho ibirahure kuri casque nyuma y’imyaka ibiri gikuweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuva tariki 17 Werurwe 2020, Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere, cyari cyasabye abamotari gukuraho iki kirahure, gusa mu mpera z’icyumweru gishize, hafashwe icyemezo cyo gusubizaho ibirahure.

Abamotari benshi bagaragaje ko bafite imbogamizi z’uko ibirahure abenshi batakibifite kandi ko n’ibiciro byabyo barimo gusanga byariyongereye.

Mu kiganiro na Radiotv10 bagaragaje ko byababereye imbogamizi ndetse ko ibi bije byiyongera kubindi bibazo basanganywe.

Mubiligi Jean Pierre uyobora ishami rishinzwe Abamotari muri RURA, yavuze ko nta gikwiye gutungura abamotari kuko ibirahure byari bisanzweho ndetse ko bari barabibitse.

Ati “Uretse ababibitse nabi bikaba byarangiritse, utagifite ubwo ni ukukigura kuko ibintu byose byarazamutse muri rusange.”

Mubiligi Jean Pierre avuga ko kuba ibiciro by’ibirahure byarazamutse bidakwiye kuba urwitwazo kuko niba itegeko ribasaba gukora bafite ibirahure bisobanuye ko uzakora atagifite azaba yarenze mu mategeko.

Ati “Ibiciro bishobora kuba byarazamutse kandi koko hashize n’igihe. Kuba hari ikintu cyahenze ukavuga ngo ntabwo ndi bushyireho ikirahure, ingaruka zirahari kubera ko icyo gihe uzafatwa nk’umuntu ukora mu buryo butajyanye n’amategeko.”